Abakozi ba RRA bahawe impamyabushobozi z’ikoranabuhanga za ICDL, UTB ishimirwa by’umwihariko

Ikigo cyigisha amasomo y’Ikoranabuhanga, International Computer Driving Licence (ICDL) cyatanze impamyabushobozi ku bakozi 40 b’icy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), bahuguwe gukoresha mudasobwa ku rwego mpuzamahanga.


Muri uyu muhango Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubucuruzi (UTB) yashimiwe kwinjiza isomo rya ICDL mu mfashanyigisho zayo. Yabaye iya mbere muri Afurika y’Uburengerazuba, iyo Hagati n’Uburasirazuba yahisemo kuryigisha ku banyeshuri bose.Wabereye i Kigali ku wa 25 Ukwakira 2018. Witabiriwe n’abahagarariye ibigo bitangirwamo amahugurwa ya ICDL nk’igishinzwe kongerera ubushobozi Abakozi ba Leta (RMI), Iposita y’Igihugu, BDF n’ibindi. Abakozi ba RRA bigishijwe gukoresha mudasobwa, murandasi, Word na Excel, ubwirinzi mu ikoranabuhanga no gutegura inyandiko zifashishwa mu mbwirwaruhame. Umukozi mu Ishami ry’Amategeko rishinzwe gusuzuma ubujurire bw’Abasoreshwa muri RRA, Nsabyimana Gonzague, yavuze ko ICDLitanga ubumenyi buhanitse mu gukoresha mudasobwa. Yagize ati “RRA ni nk’umutima w’ubukungu bw’igihugu kuko ubushobozi bwacyo buva mu misoro. Bisaba ko akazi kanozwa kandi kakihutishwa bijyanye n’icyerekezo cy’Isi mu ikoranabuhanga. Amasomo twahawe, azahindura imikorere yacu.” Umukozi ushinzwe Ikinyabupfura muri RRA, Atukunda Jane, na we yunzemo avuga ko ubumenyi yungutse buzamworohereza akazi. Yagize ati “Mu kazi kanjye nkora raporo nyinshi cyane zikorerwa muri Excel, njye nakoreshaga Word ariko ubu narasobanukiwe. Ubu kureba ibihano byatanzwe n’amakuru abyerekeye bizanyorohera.”


Abakozi 20 mu bahuguwe bazigisha abandi muri iki kigo kibarizwamo abarenga 1300. Umunyamabanga uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabuhanga no guhanga Udushya, Irere Claudette, yashimangiye ubufatanye n’imikoranire myiza ifitanye na ICDL. Yagize ati ‘‘Icyo ICDL yiyemeje, igishyira mu bikorwa.” Yashimiye RRA na UTB byafashe iya mbere mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cy’u Rwanda cyo kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi asaba n’ibindi bigo ko byagera ikirenge mu cyabo. Umuyobozi wa ICDL Foundation, Damien O’Sullivan, yasobanuye amahitamo yo gukorera mu Rwanda kubera icyerekezo rufite. Yagize ati “Ikoranabuhanga rishya rigomba kujyana n’ubumenyi bwisumbuyeho. Gukorana na RRA byihutisha gukusanya imisoro no korohereza abayitanga. Iki kigo ni urugero rw’ibindi mu gukangurira abakozi babyo kugana ICDL.” Damien O’Sullivan yavuze ko ICDL ikwiye kujya mu muco w’Abanyarwanda. Ati “Iyi gahunda iri gufasha igihugu kugera ku ntego yacyo yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi. Aho tunyura bishimira uko u Rwanda rukoresha ICDL. Igihugu na Perezida wacyo birazwi kubera kwimakaza ikoranabuhanga.”


Read More Here

Web Author